Home » Who we are » R.O.I. » R.O.I.
7 août 2013 - (R.O.I to be translated in English later)

AMATEGEKO-NGENGAMYITWARIRE Y’ABANYAMURYANGO N’ABAYOBOZI BA « FONDATION SAINT DOMINIQUE SAVIO- FSDS/ONG »

IRIBURIRO

Twebwe,
Abanyamuryango Shingiro ba FONDATION SAINT DOMINIQUE SAVIO igamije guteza imbere :
-  Uburezi n’umuco w’amahoro ;
-  Ubuhinzi no kurengera ibidukikije ;
-  Guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanahoro.

Tumaze kubona ko kwishyira hamwe ari imwe mu nzira yafasha abanyamuryango guhangana n’ingaruka basigiwe na jenoside yakorewe abatutsi yo mu 1994 biteza imbere mu mibereho myiza, barwanya ubukene kandi bihangira imirimo ;

Iyo dutekereje ko mu gihugu hari ubushake bwa Leta bufasha abaturage kwishyira hamwe ngo bashobora kwiteza imbere mu by’imibereho, ubukungu, ubuzima n’ibindi ;

Dushingiye ko uburezi, umuco w’amahoro, ubuhinzi, ibidukikije n’itumanaho ari zimwe mu nkingi z’ibanze zo kugera ku mugambi w’icyerekezo 2020 na gahunda y’igihugu yo kurwanya ubukene ;

Dushingiye ku mategeko shingiro y’umuryango yo ku wa 01/07/2001 no itegeko nº 04/2012 ryo kuwa 17 Gashyantare 2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Imiryango Nyarwanda Itari iya Leta,
Twemeje :

UMUTWE WA MBERE : INGINGO RUSANGE

Ingingo ya 1

Abashyize umukono kuri aya mategeko ngengamyitwarire n’abandi bazayashyiraho umukono nyuma, ni abanyamuryango ba FSDS igamije guteza imbere :
-  Uburezi n’umuco w’amahoro ;
-  Ubuhinzi no kurengera ibidukikije ;
-  Guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanahoro.

FSDS igengwa n’amategeko rusange ayigenga kimwe n’andi mategeko ariho kandi yubahirizwa mu Rwanda, ariko cyane cyane, itegeko n° 20/2000 ryo kuwa 26 Nyakanga 2000 rigena ishyirwaho, imiterere n’imikorere y’amashyirahamwe adaharanira inyungu.
Ingingo ya 2 :

Inama nizo shingiro ry’imikorere z‘umuryango kandi ibyemezo byawo bifatirwa mu nama. Ibitekerezo, ibyifuzo, ibibazo by’abanyamuryango kuri Fondation bitangirwa mu nama no mu nzego zayo.

Ibyemezo bifatwa ku bwumvikane cyangwa hakoreshejwe amatora nyuma yo guhabwa umwanya uhagije wo kubijyaho impaka no kubisuzumana ubushishozi.

UMUTWE WA II. IMYITWARIRE Y’ABANYAMURYANGO BA FONDATION SAINT DOMINIQUE SAVIO

Ingingo ya 3 :

Hashingiwe kubivugwa mu ngingo ya 8, 9 n’iya 10 y’amategeko shingiro ya FSDS buri munyamuryango agomba kurangwa ni ibi bikurikira :
-  Gushyira imbere intego no guharanira inyungu za FSDS ;
-  Kwirinda icyo ari cyose cyatuma FSDS itagera ku ntego zayo cyangwa se isenyuka ;
-  Kumenya, kwita no gutunga inyandiko z‘amategeko shingiro n’amategeko ndangamyitwarire ya FSDS ;
-  Kuba umwizerwa, umunyakuri no gukorana umurava, ubwitonzi n‘ubushishozi imirimo yashinzwe na FSDS ;
-  Kurangwa n’umuco w’urukundo, ubusabane n’ubuvandimwe mu banyamuryango ;
-  Kurangwa n’indi migenzo myiza yose ikubiyemo ibiranga indangagaciro nyarwanda.

Ingingo ya 4 :

Buri munyamuryango wa FSDS abujijwe :

1. Gukora cyangwa kuvuga ikintu icyo aricyo cyose cyakurura ivangura, amacakubiri, inzangano, amakimbirane mu banyamuryango ;
2. Kumena amabanga no kwica nkana amategeko ya FSDS ;
3. Kujya cyangwa gukorana n’imiryango cyangwa abantu barwanya FSDS ;
4. Kunenga umuyobozi cyangwa umunyamuryango wa FSDS mu mpuha cyangwa mu buryo butemewe n’amategeko ;
5. Kwiharira cyangwa guca abandi mu ijambo mu gihe cy’inama za FSDS ;
6. Kudindiza ibikorwa bifitiye FSDS akamaro ;
7. Kwaka cyangwa kwakira ruswa mu mirimo ya FSDS ashinzwe ;
8. Gukoresha umwanya yatorewe agamije inyungu bwite z’amafaranga, iz’ibintu cyangwa izindi nyungu ;
9. Kwiba, kunyereza cyangwa gucunga nabi umutungo ashinzwe wa FSDS
10. Gutwara amagambo yavugiwe mu nama aho atagenewe ;
11. Gutanga cyangwa gukoresha nta burenganzira umutungo wa FSDS ;
12. Gukora no gushyigikira ingeso mbi zitesha umuntu agaciro
13. Kubangamira inzego ngengamyitwarire azibuza gukora akazi kazo
14. Indi myitwarire yose ijyanye no kutiyubaha no kutubaha abandi.

UMUTWE WA III : IMYITWARIRE Y‘UMUYOBOZI

Ingingo ya 5 :

Umuyobozi mu nzego za FSDS agomba kubera abandi urugero mu bikorwa byose bya FSDS ariko akaba abujijwe ibi bikurikira :

1. Kudakora neza imirimo ashinzwe ;
2. Gusiba, gusubika cyangwa gukererwa nta mpamvu zigaragara inama za FSDS ;
3. Gusuzugura abo ayobora cyangwa abo bakorana mu mirimo ya FSDS ;
4. Kutihangana no kutihanganira abo ayobora ;
5. Gufata ibyemezo bitabanje gusuzumwa neza kandi byagira ingaruka kuri FSDS.

UMUTWE WA IV : INGINGO ZIHURIWEHO

Igice cya mbere : Imyitwarire ku mirimo ya FSDS

Ingingo ya 6 :

Umunyamuryango wese uhawe umurimo na FSDS agomba kuwukorana ubwitange n’umurava. Mu gihe adashoboye kuwukora ubwe ashobora kwiyambaza abandi banyamuryango cyangwa undi yizeye ko abishoboye ariko akabimenyesha urwego rw’ubuyobozi rubishinzwe ariko akamenya ko ariwe uzabazwa iby’uwo murimo.

Umunyamuryango uhawe akazi na FSDS agomba kugakora nk’uko bitegetswe kandi akirinda kurenza ububasha yahawe. Ariko mu gihe hari impamvu zikomeye kandi mu nyungu za FSDS, umunyamuryango ashobora kugira icyo akora mu izina rya FSDS nta bubasha abifitiye akagerageza uko bishoboka kumenyesha no kujya inama n’urwego rwa FSDS ashoboye kubona.

IGICE CYA II : IMYITWARIRE KU BYEREKEYE UMUTUNGO

Ingingo ya 7 :

Hashingiwe ku ngingo ya 18 n’iya 19 by’Amategeko shingiro ya FSDS, buri munyamuryango wa FSDS asabwa kugira imyitwarire yihariye ikurikira mu byerekeye umutungo :

-  Gutanga umusanzu we wose kandi ku gihe ;
-  Kwishyura umwenda abereyemo FSDS nkuko yabyiyemeje igihe yahabwaga inguzanyo cyangwa akishyura inyungu z’ubukererwe zemeranijweho ;
-  Kwakira no kugaragaza inkunga cyangwa impano yahawe bigenewe FSDS kandi yabyemerewe n’urwego rw’ubuyobozi rwa FSDS rumukuriye ;
-  Kugira uruhare mu gushaka inkunga, imirimo cyangwa ibikorwa bishobora kongera umutungo wa FSDS.

Ingingo ya 8 :

Buri munyamuryango afite uburenganzira ku mutungo wa FSDS. Bityo agomba kuwubungabunga nkuko yabungabunga uwe bwite mu nyungu rusange.

Mu gihe hari impamvu yihutitwa mu mirimo cyangwa ku kazi ka FSDS, byemejwe n’inama rusange y’abanyamuryango idasanzwe, Komite Nyobozi ya FSDS ishobora gusaba abanyamuryango gutanga umusanzu wihutirwa wemeranyijweho cyangwa bagafata inguzanyo mu bigo by’imari kugira ngo icyo gikorwa gikorwe.

Ingingo ya 9 :

Umunyamuryango ashobora guhabwa inkunga agize ingorane zikomeye zitunguranye itarenze ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) cyangwa gusaba inguzanyo mu mutungo wa FSDS ishobora kwishyurwa mu gihe kiri hagati y’amezi abiri n’atandatu. Inguzanyo isabwa mu nyandiko yandikiwe Perezida wa FSDS, akabimenyesha Komite Nyobozi na Ngenzuzi ziterana zigafata icyemezo ku nguzanyo yasabwe.

Igice cya III. Inzego ngengamyitwarire

Ingingo ya 10 :

Inteko rusange na Komite Nyobozi bya FSDS ni zo nzego zifite ububasha bwo gufatira igihano umunyamuryango. Ibyemezo bihana umunyamuryango bifatwa hakurikijwe amategeko ya FSDS. Inzego zavuzwe hejuru zishobora kubikora ubwazo cyangwa zikifashisha Komite ngengamitwarire iteganijwe mu ngingo ya 12 y‘iri tegeko.

Ingingo ya 11 :

Inzego ngenzuzi za FSDS ntizigamije gutanga ibihano ahubwo zigamije gukosora no guhwitura abanyamuryango kugira ngo FSDS ishobore kuzuza inshingano zayo. Zishinzwe :
-  Gukurikirana imyitwarire y’abanyamuryango mu gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe no kubafasha kwirinda amakosa,
-  Kugira inama uwarezwe nta hutazwa, kumva impamvu ze no kumufasha kwikosora ;
-  Gufata ibyemezo bigamije ubumwe bw’abanyamuryango ba FSDS
-  Gufata ibihano ubundi buryo bwananiranye.

Ingingo ya 12 :

Hashyizweho inzego ebyiri ngengamyitwarire :
-  Komite ngengamyitwarire ihoraho igizwe n’abantu batanu batorwa n’inteko rusange kugira ngo bakurikirane buri gihe ibibazo birebana n’iby’imyitwarire.
-  Komite idasanzwe ishyirwaho n’inteko rusange cyangwa Komite Nyobozi kugira ngo yige ku bibazo bidasanzwe binyuranyije n’imyitwarire.

Buri Komite yitoramo Perezida, umwungirije n’umwanditsi bashinzwe gukurikirana, guhuza ibikorwa bya Komite no kugeza ku nteko rusange cyangwa Komite nyobozi raporo y’urwego bashinzwe. Iyo bamwe mu bagize Komite ngengamyitwarire badashobora kurangiza inshingano zabo kubera impamvu zinyuranye basimbuzwa abandi mu gihe kitarenze ukwezi.

Komite ngengamyitwarire iterana nibura iyo hari ¾ by’abayigize.

Ingingo ya 13 :

Manda y’abagize Komite ngengamyitwarire ihoraho ni imyaka 5. Nta we ushobora gutorerwa manda zirenze 2 zikurikirana.

Manda y’abagize Komite ngengamyitwarire idasanzwe irangira iyo Komite ngengamyitwarire imaze gushyikiriza Inteko rusange cyangwa Komite Nyobozi ya FSDS raporo yayo.

Ingingo ya 14 :

Komite ngengamyitwarire yose ifite ubushobozi bukurikira :
-  Kwakira no gusuzuma ibibazo cyangwa ibirego yashyikirijwe n’umunyamuryango cyangwa urwego rwa FSDS ;
-  Kumva impande zombi no gufatira ibyemezo ibibazo bijyanye no kutubahiriza amategeko shingiro, amategeko ngengamyitwarire cyangwa andi mabwiriza ya FSDS ;
-  Gufatira abanyamuryango ibyemezo bikwiye ;
-  Gukemura ibibazo by’ubwumvikane bucye byavutse mu banyamuryango ;
-  Kugisha inama urundi rwego ishatse rwa FSDS.

Ingingo ya 15 :

Ikirego cy’imyitwarire kigaragaza urega, uregwa n’ikirego gitangwa mu nyandiko isinywe n’urega cyangwa ukuriye urwego rwatanze ikirego cyigashikirizwa inzego zikurikira za FSDS :
-  Komite ngengamyitwarire ihoraho ;
-  Komite Nyobozi
-  Ukuriye urwego ikosa yakorewemo.

Iyo ikirego gitanzwe mu magambo cyandikwa n’urwego rucyakiriye. Icyo gihe biba ngombwa ko uregwa asomerwa icyo aregwa agasinya cyangwa agateraho igikumwe byemeza ko abimenyeshejwe.

Ingingo ya 16 :

Komite ngengamyitwarire ishyiraho umunsi wo gukemura ikibazo, ikamenyesha abo bireba, aho bazahurira, itariki n’isaha bazahuriraho.

Iyo uregwa abimenyeshejwe ntiyitabe nta mpamvu, yibutswa inshuro imwe atakwitaba mu gihe k’iminsi cumi n’ine ikirego kigafatwaho umwanzuro adahari.

Ingingo ya 17 :

Mu mikirize y’ibibazo, Komite ngengamyitwarire igomba kurangwa n’ubwigenge n’ubutabera busesuye. Zigomba kumva buri ruhande ku buryo bwose bushoboka harimo no gutanga abagabo kandi umwanzuro ufashwe ukirinda kugira uruhande ubogamiraho.

Iyo umwe mu bagize Komite ngengamyitwarire afite impamvu cyangwa se isano n’uregwa byatuma ashobora gukekwaho kubogama mu gukemura ikibazo yigizwayo. Uregwa na we ashobora kuvuga uwo akekaho kuba yabogama ntashyirwe mu bakemura ikibazo.

ICYICIRO CYA V : IBIHANO

Ingingo ya 18 :

Kugira ngo ibihano bifatirwe uwarezwe, urwego rubishinzwe rugomba kugenzura imiterere, uburemere, ingaruka n’uburyo icyaha cyakozwemo. Hagomba kandi gusuzumwa niba uwarezwe yabashije kwisobanura, imyifatire ye isanzwe nuko yitangira FSDS.

Ingingo ya 19 :

Bumwe mu buryo bwo gukosora amakosa yakozwe ni ubu bukurikira :
-  Kunengwa ku mugaragaro mu nama zemewe za FSDS ;
-  Kugira gahunda y’inama nyinshi zigamije gukemura ibibazo ;
-  Kwimwa ijambo mu nama ebyiri zikurikiranye.

Ingingo ya 20 :

Bitavuguruje ibiteganywa mu mategeko shingiro ya FSDS, ibihano bihabwa uwishe amategeko ya FSDS ni ibi bikurikira :
-  Gusabwa kwikosora ;
-  Kwihanizwa cyangwa kunengerwa mu nama rusange ;
-  Kubuzwa by’igihe gito bumwe mu burenganzira bw’umunyamuryango ;
-  Guhagarikwa ku kazi cyangwa kwamburwa inshingano afite muri FSDS ;
-  Kwirukanwa cyangwa kweguzwa ku mwanya yatorewe wa FSDS ;
-  Gushyikirizwa inzego z’ubutabera
-  Guhagarikwa by‘agateganyo muri FSDS ;
-  Kwirukanwa muri FSDS.

UMUTWE WA V : INGINGO ZINYURANYE N’IZISOZA

Ingingo ya 21 :

Umunyamuryango ubona ko hari aho imiterere cyangwa imikorere ya FSDS hari aho bimuteye imbogamizi, bibangamiye inyungu ze, cyangwa se ko imirimo ye hari aho igongana n’iya FSDS, agomba kubimenyesha bidatinze Perezida wa Komite Nyobozi cyangwa urundi rwego rwemewe rwa FSDS.

Ingingo ya 22 :

FSDS ifite uburenganzira bwo gusaba umunyamuryango kuwukorera akazi ku buryo buhoraho cyangwa budahoraho mu gihe yujuje ibisabwa akagenerwa umushahara nkuko akazi gashobora guhabwa undi utari muri FSDS hagakurikizwa amategeko agenga umurimo mu Rwanda.

Ingingo ya 23 :

Iri tegeko ryemezwa n’inteko rusange ya FSDS. Rishobora kuvugururwa cyangwa guhindurwa ni inteko rusange bisabwe na ¾ by’abanyamuryango.

Ingingo ya 24 :

Ingingo zose z’amategeko ya FSDS zibanziriza iri tegeko kandi zinyuranyije nazo zivanyweho.

Ingingo ya 25 :

Iri tegeko rizatangira gukurikizwa rimaze kwemezwa n’inteko rusange ya FSDS no gushyirwaho umukono wa Noteri wa Leta.

https://www.traditionrolex.com/25