Home » News and Info. » In the Media » Gahunda ya “Eco-Schools” izafasha kubungabunga ibidukikije mu mashuli
20 juillet 2013

Gahunda ya “Eco-Schools” izafasha kubungabunga ibidukikije mu mashuli

Uturere tune two mu Ntara y’i Burasirazuba twa Gatsibo,Gicumbi,Ngoma na Kirehe twatangijwemo gahunda yo gushishikariza abanyeshuli kubungabunga ibidukikije yiswe "Eco Schools” izabafasha gukurana umuco wo gukunda ibidukikije no kubibungabunga.

Hatsindintwari Télesphore Ushyinzwe uburezi mu karere ka Kirehe yatangarije IGIHE ko bizabafasha cyane mu myigishirize yo kubungabunga ibidukikije.

Ati “Iyi gahunda ni ingirakamaro, ubu hatangiye amahugurwa ku barimu batatu kuri buri kigo, hazahugurwa ab’ibigo by’amashuli 25 mu karere ka Kirehe,ubu ibigo 13 nibyo bibimburiye ibindi mu mahugurwa, bakazahabwa uburyo buzafasha abanyeshuri kwitabira kubungabunga ibidukikije”.

Yavuze ko iyi gahunda ari ingirakamaro kuko izafasha abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye guhindura imyumvire ku bumenyi bw’ibidukikije, bakabasha kubisobanukirwa birushijeho, banamenya akamaro kabyo n’uruhare rwo kubibungabunga no gutoza abandi gukurana uwo muco.

Ibigo by’amashuri yisumbuye hamwe n’abanza bisaga 100 byitabiriye iyi gahunda, mu rwego rwo gukura bita ku bidukikije n’umutungo kamere kuko ari wo soko y’ ubuzima bwiza.

Iyi gahunda yatewe inkunga n’ikigega gitsura Amajyambere cy ‘u Bwongereza (DFID) mu mishinga 26 izafasha mu gihe cy’ imyaka 2 mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere uburezi.