Home » News and Info. » In the Media » Harakorwa uburezi bubungabunga ibidukikije
20 juillet 2013 - Kamonyi

Harakorwa uburezi bubungabunga ibidukikije

Minisiteri y’uburezi ifite gahunda yo gutoza abanyeshuri bakiri bato mu mashuri abanza kwita ku bidukikije, akaba ari no muri urwo rwego hagomba kubaho clubs z’ibidukikije ku bigo ngo abe umuyoboro wo kubungabunga ibidukikije.

Kubungabunga ibidukikije ni inshingano ya buri wese, ariko cyane cyane bikaba byiza kurushaho iyo bihindutse umuco, akaba ari yo mpamvu guhera ku bana bato ari ukubaka umusingi ukomeye mu kubungabunga ibidukikije. Bityo, Minisiteri y’Uburezi igiye gutangiza gahunda nshya yo kwigisha abanyeshuri bo mu bigo 100 by’amashuri abanza n’ayisumbuye gahunda yo kwita no kurengera ibidukikije binyuze muri gahunda nshya yitwa “Eco-Schools” .

Umuyobozi w’Umuryango w’Ubushakashatsi no guteza imbere Amashyirahamwe (ARAMA), Jules Gahamanyi yavuze ko iyi gahunda izagendera ku miterere y’uburezi bwo mu Rwanda, n’ubumenyi abanyeshuri basanzwe bafite ku bidukikije.

Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi byo kubungabunga ibidukikije byaba bivuzwe ku bigo by’amashuri, ni ugukomeza kwigisha no gukangurira Abanyarwanda muri rusange kwita ku bidukikije. Guhera mu mashuri igikorwa cyo kwita ku bidukikije ni ukugira ngo bihinduke umuco, kuko binyuze muri uyu mushinga wa Eco-Schools, abanyeshuri n’abaturage bazafatanya mu kurushaho kwita ku bidukikije muri iki gihe ikoreshwa ry’umutungo kamere risaba kuwukoresha ku buryo burambye ngo bizanagere ku bisekuru bindi bizakurikiraho.

Umwe mu bahuguye abagiye gutangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda, akaba umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwigisha Ibidukikije muri Kenya, Dr Dorcas B. Otieno yavuze ko iwabo muri Kenya hari byinshi “Eco-Schools” yabagejejeho. Ati “ Icya mbere bihindura imyumvire y’abanyeshuri kuko basobanurirwa ibyiza byo kwita ku bidukikije, bityo ntibifatwe nk’igihano mu gihe umwe muri bo asabwe kubyitaho no kubibungabunga”.

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu muryango wa ARAMA mu bufatanye na Fondation St Dominique Savio (FSDS) yakoze ubushakashatsi muri bimwe mu bigo bizagerwaho n’iyi gahunda mu rwego rwo kureba ubumenyi abanyeshuri bafite ku kwita ku bidukikije. Ubu bushakashatsi nibusohoka, ibyavuyemo bizifashishwa mu mfashanyigisho yo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Iyi gahunda ya “Eco-Schools” izakorerwa mu Ntara y’Ibirasirazuba mu turere twa Gatsibo na Kirehe no mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi. Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa na ARAMA ku bufatanye n’umuryango witiriwe Mutagatifu Dominiko Saviyo (FSDS : Fondation St Dominique Savio).

Gahunda ya “Eco-Schools” kimwe n’iy’ “ igiti kuri buri mwana” aho buri mwana agira igiti yitaho ku ishuri ari nako agira ibyo atera iwabo kandi akabyitaho, bizafasha mu kubungabunga ibidukikije cyane cyane ko muri iki gihe cy’iterambere rikataje bigaragara ko isi muri rusange ifite ibibazo bishingiye ku bijyanye n’iyangirika ry’ibidukikije. Gushyira muri gahunda z’ibigo by’amashuri gahunda zihariye zo kwita ku bidukikije akaba ari uburyo bwo kubibungabunga.

https://www.traditionrolex.com/25