Kubungabunga ibidukikije bikwiye gutangirira mu burezi bw’ibanze-Nsengiyumva Patrice
Mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’Uburezi, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ku nkunga y’Ikigega gitsura Amajyambere cy ‘Ubwongereza (DFID) yatangije imishinga 26 itandukanye hirya no hino mu gihugu iri mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.
Ni muri urwo rwego Imiryango Nyarwanda ARAMA na Fondation Saint Dominique Savio (FSDS-Rwanda) itegamiye kuri Leta, tariki 31 Gicurasi uyu mwaka yatangije umushinga wo kwigisha kubungabunga ibidukikije binyuze mu burezi muri gahunda yiswe ”ECO-SCHOOLS”.
Iyi gahunda yatangiriye mu bigo 100 by’amashuri ; birimo amashuri 80 by’abanza n’amashuri 20 by’ayisumbuye mu turere twa, Gatsibo, Gicumbi, Kirehe na Ngoma.
Asobanura gahunda ya “Eco-schools” nk’agashya mu burezi bw’u Rwanda, Nsengiyumva Patrice, Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyi gahunda yavuze ko intwaro ikomeye yakoreshwa mu guhindura isi nziza ari uburezi. Ati : ”Aya ni amagambo yavuzwe n’umukambwe Nelson Mandela tugomba kuyaha agaciro akwiye, tukigisha abana bakiri bato kumenya, gukunda, kwita no kubungabunga ibidukikije kuko aribyo dukesha ubuzima”.
Muri uyu muhango wo gutangiza umushinga w’imyaka ibiri ku mugaragaro no kumurika ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe ku miterere y’ibidukikije mu mashuri, ku bumenyi, imyitwarire n’ibikorwa by’abanyeshuri ku bidukikije ndetse n’uburyo byigishwa.
Uwo muhango wari witabiriwe n’abayobozi 25 b’ibigo by’amashuri azakorerwamo uyu mushinga mu Karere ka Gatsibo, abashinzwe inzego z’uburezi n’abakozi batandukanye bafite mu nshingano zabo kubungabunga ibidukikije mu karera ka Gatsibo.
Nsengiyumva yavuze ko impamvu nyamukuru y’iyi miryango (ARAMA na FSDS) yo gutangira kwigisha ibidukikije mu bigo by’amashuli ari uko iyo utangiriye inyigisho mu bana n’urubyiruko bakiri bato ibyo wigisha bigeraho bikaba umuco.
Akomezas avuga ko iki ari igihe cyiza cyo gutangira gutegura abakiri bato bagakura bazi akamaro ko kubungabunga ibidukikije no kubibyaza umusaruro, ngo ibi bizatuma kandi mu gihe kizaza abantu babasha kwirinda ingaruka zituruka ku mihindagurikire z’ikirere zituruka kukudafata neza ibidukikije.