Home » What we do » Environment & Climate Change » Eco-schools Initiatives » “ECO-SCHOOLS” IGISUBIZO CYO KWIGISHA IBIDUKIKIJE NO KUBIBUNGABUNGA
5 novembre 2013

“ECO-SCHOOLS” IGISUBIZO CYO KWIGISHA IBIDUKIKIJE NO KUBIBUNGABUNGA

Kubungabunga ibidukikije mu bigo 100 by’amashuri yisumbuye n’abanza yo mu turere twa Gatsibo, Gicumbi, Kirehe na Ngoma byatangirijwemo gahunda ya Eco-schools bimaze gutera imbere. Binyujijwe mu masomo, mu bikorwa bya buri munsi no muri za clubs zishinzwe kurengera ibidukikijen zikorera muri ibyo bigo, bimaze gutanga umusaruro ushimishije.

Urugero rufatika ni ibyagaragajwe kuwa 9 Ukwakira 2013 mu gikorwa cyo gusura ibigo by’amashuli mu Karere ka Gatsibo, mu rwego rwo kureba aho iyo gahunda ya “Echo-schools” igamije kurengera ibidukikije igeze ishyirwa mu bikorwa.

Iyi gahunda yo kubungabunga no kurengera ibidukikije yatangijwe n’imiryango Nyarwanda itegamiye kuri Leta ariyo ARAMA na Fondation Saint Dominique Savio (FSDS-Rwanda) binyuze mu burezi muri gahunda yiswe ku bufatanye na minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo MINEDUC ku nkunga y’Ikigega gitsura Amajyambere cy ‘Ubwongereza (DFID).

Ikimaze kugaragara ni uko nyuma yo guhugura abarimu no kubafasha mu buryo bw’ibikoresho by’ibanze ngo batunganye imirima y’ishuri kandi bayibyaze umusaruro, abana ndetse n’abarezi babigize ibyabo. Igikwiye ni ugukomeza kwigisha abana kumenya, gukunda, kwita no kubungabunga ibidukikije kuko aribyo dukesha ubuzima kandi tuzi neza ko ibikikije ishuri byose bigira uruhare mu iterambere ry’umwana ndetse no mu myigire ye”.

Muri iki gikorwa ibigo byasuwe mu karere ka Gatsibo ni urwunge rw’Amashuri rwa Bihinga ndetse n’ikigo cy’ ishuri rya Nyakayaga.

Eco-Schools Bihinga na BISEC Club