Home » What we do » Good Governance » Democracy and Civic Education » Democracy and Civic Education
28 août 2013

UBURERE MBONERAGIHUGU : INKINGI Y’AMATORA ACIYE MU MUCYO.

Imyiteguro y’Amatora y’Abadepite yo muri Nzeri 2013 arabandanije. Ikimaze kugaragara ni uko Umuryango wa FPR Inkotanyi uzegukana imyanya myinshi muri ayo matora. Impamvu nyamukuru ni ishyaka riri ku butegetsi rifite abayoboke benshi kandi rifite n’ubushobozi bw’amafaranga yo gutegura ibikorwa byo kwiyamamaza.
Amatora akaba ari indorerwamo ya demokarasi ndetse n’uburyo abaturage bashyira mu bikorwa inyigisho z’uburere mboneragihugu baba barahawe.

Uburere mboneragihugu ni iki ? Butandukaniye he n’uburere busanzwe ?

Uburere ni inyigisho akenshi zifite inkomoko ku babyeyi, ku baturanyi, ku rungano no ku muryango mugari muri rusange, nyuma bugakomereza mu mashuri yaba abanza ndetse n’ayisumbuye ndetse n’inyigisho umuntu akura mu ngeri z’imibereho aba yaragiye anyuramo bigamije kugira ngo abe umuntu muzima, uteye imbere kandi ufite agaciro. Benshi bakunda kwibeshya ko uburere ari ubw’umwana muto cyane (uburere bwo mu muryango), ariko burakomeza no ku bantu bakuze.

Uburere bwo mu muryango :

Uburere bwo mu muryango ni ubuhabwa umwana ukiri muto ahabwa n’ababyeyi be usanga akenshi aribwo bugaragaza neza icyo azaba cyo mu gihe kiri imbere ; niba azavamo umuntu w’ ingirakamaro cyangwa umwana wananiranye. Guha abana uburere bwiza ni kimwe mu bintu bifitiye akamaro ababyeyi, igihugu ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Zimwe mu mpamvu zitera kuba uburere bw’abana bunanirana harimo :

 Kuba mu miryango imwe ababyeyi ubwabo batabana neza cyangwa bakagera n’ubwo bata abana bakarerwa bupfubyi kandi ababyeyi bakiriho.
 Kudatekerereza umwana ejo heza bisa nko kumugirira ishyari ngo twe ko tutabayeho gutya ntituri abantu, ntitwakureze ugakura, byaba biva ku myumvire mike cg se ku kutita ku bintu.
 Kuraga abana urubanza rwabananiye nko kubatoza gukurira mu ngeso mbi zabaranze nk’imico mibi yo kuba abarozi, abacuraguzi,.. cyangwa inzangano zishingiye ku makimbirane yo hagati mu miryango ikomoka ku mitungo n’inzangano zishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside yaranze ubuyobozi bwa mbere.
 Kuba ababyeyi ubwabo batakiri urugero rwiza ku bana mu myitwarire yabo : Ubusinzi, uburaya, ubunebwe no kudakunda umurimo, imyambarire,
Ibyo bitandukanye n’uko byahoze mu Rwanda rwo hambere nk’uko umuyobozi mukuru w’ itorero ry’ igihugu Rucagu Boniface, yabivuze ko uburere bwa mbere mu muryango umwana yabuhabwaga n’ ababyeyi aho umwana yakuraga azi za kirazira mu muryango, ati ariko ubu umuco uragenda ucika kuko ababyeyi batakiganiriza abana ngo bababwire uko umunyarwanda yihesha agaciro, ngo babigishe ko abanyarwanda bose bava inda imwe ko bose ari abana ba Kanyarwanda.

UBURERE MBONERAGIHUGU N IKI ?

Ijambo "Uburere mboneragihugu” ryahinduwe mu kinyarwanda bahereye ku magambo« Civic education » na « Education civique » y’icyongereza n’igifaransa.
Uburere mboneragihugu ni urwunge rw’inyigisho n’ibikorwa bigenerwa abenegihugu kugira ngo bagire imyumvire, imyifatire n’imikorere bibafasha guteza imbere igihugu

Muri make, uburere mboneragihugu bwigishwa abaturage mu nzego zinyuranye kuko bubafasha kumenya no gusobanukirwa neza na politiki zinyuranye
z’igihugu zigamije kubageza ku majyambere arambye y’igihugu cyabo.
Ku ruhande rw’abayobozi, uburere mboneragihugu butuma ubuyobozi burushaho kumva kandi bugasobanura ibyo bukorera abayoborwa uhereye ku nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’umudugudu.

Ibikubiye mu burere mboneragihugu muri rusange :

Mu Rwanda, intego z’uburere mboneragihugu zikubiye mu mahame y’ubumwe, umurimo no gukunda igihugu nk’uko bigaragazwa n’ibirango bya Repuburika y’u Rwanda.

Ubumwe : Abanyarwanda bose bibumbiye hamwe, bagize umwe kandi batahiriza umugozi umwe.

Umurimo : gukorera mu mucyo no kurwanya ubujiji, kunoza umurimo.

Gukunda igihugu : kukirinda, Abanyarwanda bose hamwe, mu bumwe barinze ,
ubusugire bw’igihugu cyabo kandi biteguye kukirengera ». (Igazeti ya Leta nimero
idasanzwe yo ku wa 31/12/2001:14)

Aho ubureremboneragihugu bugaragarira.

Mu muryango : Kimwe kandi hamwe n’uburere bwo mu muryango, Uburere mboneragihugu buhera mu muryango maze bugakomereza mu ishuri no mu zindi nzego z’imibereho. Uburyo buruta ubundi uburere mboneragihugu bukoresha ni ubushingiye ku rugero rwiza urerwa arebera ku babyeyi, abarezi n’abayobozi. Aba ubundi ni bo babarizwaho umuco ubereye igihugu.

Ku gihugu cyawe : Iyo bigeze ku kurebera umuntu ku rwego rw’igihugu. Uburere mboneragihugu bugaragarira mu mitekerereze, imyumvire, imyifatire, n’imikorere y’umwenegihugu muri politiki zinyuranye : ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere myiza, imibereho myiza, ubukungu n’iterambere muri rusange ndetse n’ ubutabera n’ububanyi n’amahanga. Bikagaragara binyuze m’uburyo umuntu ku git cye abigiramo uruhare.

Icyo inyigisho z’ubureremboneragihugu zimarira abantu :

 Zituma abaturage bunguka ubumenyi bushya ku bwo bari bafite mu mitekerereze mu myumvire y’ibintu, mu myifatire no mu mikorere, mu nzira zinyuranye no mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwabo ;
 Zibongerera ubumenyi butuma bigirira icyizere, bagatinyuka kugira uruhare
rugaragara mu bikorwa byose byubaka bibera mu gihugu cyabo
 Zituma kandi bashobora gusobanukirwa n’inshingano n’uburenganzira byabo ari na byo bibafasha guha agaciro ikiremwamuntu n’ibikorwa byacyo byubaka umuryango w’Abanyarwanda.

Uburere mboneragihugu ku matora

Uburere mboneragihugu ku matora ni ihuriro ry’inyigisho n’ibikorwa zigenewe utora, utorwa n’utoresha, kugira ngo bamenye kandi basobanukirwe neza n’iby’amatora bagomba kugiramo uruhare rugaragara.

Akamaro k’Uburere mboneragihugu ku matora

1. Busobanura uburenganzira bw’abaturage n’inshingano zabo zo kwitorera ababahagararira mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi
2. Bufasha gusobanukirwa n’ishingiro ry’ihame rya demokarasi : « ubutegetsi bw’abaturage, buturuka ku baturage kandi bukorera abaturage.
3. Bugaragaza uburyo mu Rwanda demokarasi yigishijwe nabi,ikumvikana nabi, amahame yayo agakoreshwa nabi mu buryo bunyuranyije n’amahame ya demokarasi nyakuri.
4. Buzagirira abaturage akamaro buzabereka ko demokarasi ibereye u Rwanda ari uburyo bw’imiyoborere bubafasha kumenya ibibazo bafite no gufatanya kubishakira umuti ujyanye n’igihe.
5. Buzatuma abatora bamenya imiterere y’inzego z’ubuyobozi n’imikorere yazo, inshingano n’uburenganzira by’abazitorewe,
6. Buzatuma abatora batora mu mucyo no mu bwisanzure, badashingiye ku marangamutima ayo ari yo yose,
7. Butanga amahame shingiro afasha mu gusobanura neza
impamvu utora agomba kugira uruhare rugaragara mu kwitegurira amatora :
 Yitabira kwiyandikisha kuri lisiti y’itora
agira uruhare mu gutoranya no mu kwemeza abazatorwamo abayobozi,
 Yitabira inama zikangurira abaturage iby’amatora n’iz’abakandida biyamamarizamo
 Yitabira kandi igikorwa mboneragihugu cyo kwitorera, mu mucyo no mu bwisanzure,
8. Buzatuma abiyamamaza bashyira imbere inyungu z’abaturage aho gushyira imbere inyungu zabo bwite. Mu kwiyamamaza, abakandida bazashingira ku bitekerezo byubaka igihugu nibaba baracengewe n’uburere mboneragihugu.
9. Buzatuma abatora bamenya uruhare rwabo mu kwitorera mu mucyo no mu bwisanzure abayobozi bashoboye kandi ko bagomba gukurikina imikorere yabo kugira ngo abo batoye bashobore kurangiza neza imirimo babashinze.

Amatora y’Abadepite ya 2013 niyo azagaragaza uko abanyarwanda bahagaze mu burere mboneragihugu ndetse n’igipimo u Rwanda rugezeho mu kwimakaza demokarasi n’umuco w’amahoro. Kuyitabira kwa buri munyarwanda ni inshingano za buri wese no kwihitarmo neza kuko ijisho ry’undi ritakurebera umugeni.

NSENGIYUMVA Patrice

RELATED INFORMATION